Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
Amagambo ali mu ndilimbo zubahiliza igihugu arata kandi ashimangira inzego za demokarasi. Abanyarwanda baraziririmba aliko bagakora ibinyuranye n'ibyo zishishikaliza, kuko mu magambo yabo no mu myifatire yabo bamwe baramya Umuyobozi. Umwami yaricaga agakiza kuko yali umwami nyili u Rwanda. Prezida yahoze kandi yakomeje kuba umubyeyi w'igihugu. Bityo Prezida agaca imanza zitagira ijuriliro, akica agakiza, ndetse kimwe n'umwami akagena uzamusimbura n'uburyo azamusimburamo. Umuryango umwami cg Prezida bakomokamo ukaba indakoreka, ukaba hejuru y'amategeko, ... n'izindi ngero nyinshi.
Kuyobora u Rwanda ntibyigeze biba umulimo nk'indi ahubwo byabaye ubumana. Niyo mpavu abanyarwanda bagiye babita amazina atandukanye atajyanye n'umulimo bakora.
Ihene uyita Mweru igakimbagira: Ibyo bisingizo n'izo mbyino byatumye abo bayobozi bitwara nk'imana koko maze bagafata igihugu n'abagituyeho "Umunyago". Muli iki kiganiro turasesengura uwo muco wacu abanyarwanda ukomeje gukumira ubwigenge bwa nyabwo, gukumira demokarasi ya nyayo, gukumira ukwishyira ukizana kwa muntu, n'andi mahame aboneye igihugu gifite imiyoborere igendera ku mategeko.